No content on this channel :c try Try Looking at shorts maybe lol :p
Imana irera kandi irakiranuka ni Imana itaboneka niyo nyir'ubwenge bwose,niyo ikomokwaho na byose ikabibeshasho niyo yiremeye umuntu ariko umuntu we ahitamo kuyigomera kuvubwo aba umwanzi,ndetse nabandi Bose niwe bakomokaho Bose ni abagomera Mana ni abanzi b'Imana kubwa kavukire(efeso 2:3),uyu muntu rero wanduye utya ntiyabana n'Imana kuko yera ndetse yerekaniye kwera kwayo mumategeko yayo kuko abantu bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw'Imana bityo ntawashobora kumvira Imana muri rusange ,ibyo umuntu yakora byose ntibyamutunganya kuko ntawavana ikiza mukintu cyanduye(yobu 14:4),kuko ndetse nibyo gukiranuka yakora Ari ubushwambagara mumaso Y'Imana(yesaya 64:5)
Ariko Imana yashimye kwiyungira nabantu mu mwana wayo Kristo gusa (2korinto 5:19)kuko Ariwe yohereje ngo Abe incungu yabamwizera, Imana umushyiraho ibyaha byacu kugira ngo nitumwizera nkuko yabazweho ibyaha byacu natwe tubarweho gukiranuka kw’Imana duhinduke abera imbere yayo bitavuye mumirimo yacu ahubwo kubw'ubuntu bwayo gusa.