Channel Avatar

SOBANUKIRWA TV @UCft6vYrP6r2e8Wh-TipMUHA@youtube.com

21K subscribers - no pronouns :c

SOBANUKIRWA TV ni channel ikugezaho ibyegeranyo cyangwa se D


Welcoem to posts!!

in the future - u will be able to do some more stuff here,,,!! like pat catgirl- i mean um yeah... for now u can only see others's posts :c

SOBANUKIRWA TV
Posted 2 hours ago

2 - 0

SOBANUKIRWA TV
Posted 3 hours ago

Guverinoma y'u Rwanda yamaganye byimazeyo ibihano Leta Zunze Ubumwe zā€™Amerika zafatiye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n'Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe zimushinja kugira uruhare mu makimbirane akomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa DRC.

Ni ibihano byatangajwe kuri uyu wa Kane na Minisiteri yā€™imari ya Amerika ndetse binafatirwa Lawrence Kanyuka, umuvugizi w'ihuriro rya AFC/M23.

Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yagize icyo avuga kuri iki cyemezo, agira ati: "Ibi bihano nta shingiro bifite. Amahanga akwiye gushyigikira, ntabangamire umuhate Akarere Kari gushyira mu gushaka igisubizo cya politiki."

Yolande yavuze ko iyaba ibihano bishobora gukemura amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa DRC, ati: "Twari kuba twarabonye amahoro mu Karere mu myaka mirongo ishize.ā€

U Rwanda rwakomeje kuvuga ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo bishingiye ku bibazo byimbitse byā€™amateka nā€™imiyoborere mibi bisaba ibisubizo bya politiki aho kuba igitutu giturutse hanze.

1 - 0

SOBANUKIRWA TV
Posted 11 hours ago

UPDATES: FARDC yahitanye Col Makanika ikoresheje drone
====
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), gifatanyije na Wazalendo ndetse nā€™abasirikare bā€™u Burundi, cyagabye igitero cya drone gihitana Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika, uyobora umutwe wa Twirwaneho.

Ni mu gitero cya drones cyagabwe ahitwa mu Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, muri Teritware ya Fizi, intara ya Kivu yā€™Amajyepfo.

Abashyigikiye Kinshasa bavuga ko abasirikare 6 barimo Col Makanika wanze gukomeza kwihanganira uburyo abaturage badafite kirengera bakomeje kwicwa na Tshisekedi bahasize ubuzima.

Umwe mu bavuganye nā€™umuryango wa Col. Makanika yabwiye UMUSEKE ko bamubwiye ko yapfuye.

1 - 2

SOBANUKIRWA TV
Posted 14 hours ago

šŸšØš€šŒš€šŠš”š‘š” š€š†š„š™š–š„š‡šŽšŸšØ

Urwego rwā€™Igihugu rwā€™Iterambere (RDB), rwamaganye ibikorwa bya RDC byo gukwirakwiza ibinyoma bigamije kubuza abafatanyabikorwa mpuzamahanga barwo barimo nā€™amakipe ya Arsenal, Bayern Munich na Paris Saint Germain, gukomeza ubwo bufatanye.

Mu itangazo uru rwego rwashyize hanze kuri uyu wa kane, rwashimangiye ko bibangamiye amahoro, umutekano nā€™iterambere ryā€™akarere byashowemo imbaraga nyinshi ngo bigerweho.

1 - 2

SOBANUKIRWA TV
Posted 1 day ago

M23 yatangiye kubarura abatuye umujyi wa Goma
==
Ihuriro rya AFC/M23, nyuma yo kugarura amahoro no gushyiraho ubuyobozi bushya mu Ntara ya Kivu yā€™Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ryatangiye ibarura ryā€™abatuye umujyi wa Goma hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibarura ryā€™Abaturage nā€™Imiturire riheruka gukorwa mu mwaka wa 1983 ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko, bivuze ko hashize imyaka 40.

Umuyobozi wā€™Umujyi wa Goma, Katembo Ndalieni Julien, yavuze ko buri rugo ruzagira dosiye yā€™ikoranabuhanga irimo amakuru yā€™abarutuyemo bose.

Yavuze ko abatuye Goma nibamara kumenyekana hamwe nā€™aho batuye nā€™imiterere yā€™imiturire yabo, bizafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zā€™iterambere nā€™imibereho myiza.

Meya Katembo yongeyeho ko iri barura rizafasha mu gushimangira umutekano muri uyu murwa mukuru wā€™Intara ya Kivu yā€™Amajyaruguru.

SOBANUKIRWA TV yamenye ko abayobozi bā€™inzego zā€™ibanze bahawe amakayi yo kwandikamo abantu bashya baraye aho bayobora, nyiri urugo azajya yandikisha umushyitsi we, kugira ngo hamenyekane aho yaturutse.

4 - 0

SOBANUKIRWA TV
Posted 2 days ago

šŸšØš€šŒš€šŠš”š‘š” š€š†š„š™š–š„š‡šŽšŸšØ

Guverinoma yā€™u Rwanda yahagaritse ubufatanye bwose yari ifitanye nā€™u Bubiligi mu mishinga yā€™iterambere kuva mu 2024-2029.

Ni icyemezo u Rwanda rufashe nyuma yā€™uko u Bubiligi bufashe uruhande rwā€™ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bugafata iya mbere mu bukangurambaga bugamije gukomanyiriza u Rwanda ku kubona inkunga mpuzamahanga zigamije Iterambere.

4 - 2

SOBANUKIRWA TV
Posted 2 days ago

AMAFOTO: Grand P washinjwe na benshi kwisimbukuruza, yabonye umukunzi asumba!

Umuhanzi akaba n'umunyarwenya w'umunya-Guinea, Grand P, yeretse abafana be umukunzi we mushya yongera kubavugisha amangambure.

Uyu mugabo w'imyaka 34 yavugishije benshi mu myaka ishize ubwo yakundanaga n'umunya-CĆ“te d'Ivoire Euxodie Yao bigaragara ko indeshyo zabo ari imbusane.

Nyuma y'uko batandukanye mu 2023, mu kwizihiza umunsi w'abakundana Grand P nawe yerekanye umukunzi we mushya witwa Mariame Kaba.

2 - 0

SOBANUKIRWA TV
Posted 2 days ago

Abarwanyi ba M23 bagenzura umujyi wa Goma, bashyizeho umutwe w'abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.

Abakoresha imihanda mu mujyi wa Goma bavuga ko nta muvundo wā€™ibinyabiziga, kandi abayikoresha bafite ikinyabupfura, bitandukanye nā€™ibindi bihe byose.

Aba bapolisi ba M23 baratuje kandi baragenzura akantu ku kandi.

3 - 0

SOBANUKIRWA TV
Posted 3 days ago

Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Mbere ku cyicaro gikuru cy'Umuryango Imbuto Foundation, yakiriye itsinda ry'Abanya-TĆ¼rkiye riyobowe na Visi Perezida w'Ikigo cya TĆ¼rkiye gishinzwe ubutwererane nā€™ubuhuzabikorwa (Turkish Cooperation and Coordination Agency), Rahman Nurdun hamwe na Ambasaderi w'iki gihugu mu Rwanda, Aslan Alper YĆ¼ksel.

Baganiriye ku kubaka ubushobozi ku guhanga imirimo, kongerera ubushobozi urubyiruko na gahunda z'ubuzima.

2 - 0

SOBANUKIRWA TV
Posted 4 days ago

I Bujumbura mu Burundi biravugwa ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru hafashwe abantu benshi biganjemo abavuga Ikinyarwanda ndetse n'abo mu bwoko bw'Abanyamulenge.

Itangazamakuru nā€™abaharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko ibikorwa byo gufata abo bantu byabereye ahitwa i Buterere na Cibitoke, aho bafatwaga bagashyirwa mu gikamyo cya Polisi, ndetse hibazwa aho abafatwa barimo kujyanwa.

Abategetsi b'u Burundi ntibahise bagira icyo batangaza kuri ibi bikorwa. Mu Burundi hakomeje kwiyongera ibikorwa byo guhohotera abantu ndetse hakiyongeraho n'imbwirwaruhame ziteye impungenge za bamwe mu bayobozi bakuru b'iki gihugu.

2 - 0